SHYOGWE: GUVERINERI KAYITESI ALICE YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’AKAGARI KA MUBUGA MU NTEKO Y’ABATURAGE

Kuwa 30 Ugushyingo 2021, Madamu Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Alice yifatanyije n’abaturage mu Nteko y’abaturage b’Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe. Iyi Nteko y’abaturage kandi, yari yanitabiriwe n’abaturage bo mu Tugari baturanye, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Umuyobozi w’Akarere hamwe n’abahagarariye inzego z’umutekano bitabiriye

Ni inteko y’abaturage yaranzwe no kuganira no kungurana ibitekerezo kuri gahunda za Leta zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage, umutekano muri rusange, gahunda y'iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ubutumwa bujyanye n’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.

Abaturage bitabiriye Inteko y’abaturage

By’umwihariko; mu butumwa butandukanye Madamu Guverineri yagejeje ku baturage; yibanze cyane ku kubashishikariza gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, gukurikirana abana bataye ishuri bakarisubizwamo ndetse no kurushaho kwita ku burere bw’abana hagamijwe kubarinda ubuzererezi nk’uko byose byagarutsweho cyane na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu butumwa yagejeje ku bajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali, ubwo yasozaga amahugurwa yabo kuwa 29 Ugushyingo 2021 mu Kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye I Gishali mu Karere ka Rwamagana.

Nyuma yo kuganira n’abaturage, Madamu Guverineri yafashe n’umwanya yakira ibibazo by’abaturage ndetse bihabwa umurongo ku bufatanye n'Umuyobozi w'Akarere n'inzego z'umutekano.

Abaturage bari ku murongo bageza ibibazo kuri Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

Asoza iyi Nteko y’abaturage; Madamu Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yasabye abitabiriye kurushaho kwimakaza indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda hirindwa icyahungabanya umutekano w'abaturage kandi hagamijwe iterambere buri wese agizemo uruhare. Yanabasabye gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID 19 hubahirizwa amabwiriza yashyizweho kuko iki cyorezo cyongeye kugaragaza ubwoko bushya n’ubwo butaragera mu Rwanda.

 

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)