SHYOGWE: GUVERINERI YASABYE BURI WESE KUGIRA UMUCO W’ISUKU ATARINZE GUTEGEREZA UBUYOBOZI
Guverineri KAYITESI Alice :"Buri wese akwiye kugira umuco w’isuku atarinze gutegereza ubuyobozi".
Ibi Guverineri yabibwiye abaturage kuri uyu wa kabiri, tariki ya 19 Mata 2022 ubwo we hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline bari bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe mu gitondo cy’isuku, aho basukuye ubusitani n’imbago z’umuhanda aho Akarere ka Muhanga kagabanira n’aka Ruhango ku muhanda munini wa Kigali-Akanyaru.
Gahunda y’igitondo cy’isuku kandi nk’uko bisanzwe buri wa kabiri mu gitondo, yakorewe no mu yindi Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yifatanya n’abo mu Murenge wa Cyeza.
Nyuma yo gukora isuku, Guverineri KAYITESI Alice yagiranye ikiganiro n'abaturage abashimira ko bitabiriye ndetse anaboneraho kubasaba gukomeza kugira umuco w'isuku aho batuye, aho bagenda, aho baryama ndetse no kubitoza abana.
Yaboneyeho n’umwanya wo kubibutsa ko amashuri yatangiye uyu munsi, abashishikariza kwitabira kohereza abana ku ishuri ku gihe.
Igitondo cy’isuku ni gahunda igamije gufasha abaturage batuye mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo guca ukubiri n’umwanda, yatangijwe kuwa 22 Gashyantare 2022 aho buri wa Kabiri wa buri cyumweru ku rwego rw’umudugudu by’umwihariko mu duce duhuriramo abantu benshi kuva mu gitondo saa Kumi n’Ebyiri kugeza saa Mbiri abaturage bahurira hamwe bagakora isuku.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)