SHYOGWE: HATANGIRIJWE GAHUNDA YO KWITA KU RUBYIRUKO RURI MU BIRUHUKO

Ku itariki ya 23 Nyakanga 2025, mu  Tugari twose, hatangijwe gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko, ifite insanganyamatsiko igira iti: "Ubuzima bwanjye, Agaciro Kanjye."

Ku rwego rw’Akarere; yatangirijwe mu Kagari ka Ruli mu Murenge wa SHYOGWE, yitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, Abajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere n’Inzego z’umutekano.

Iyi gahunda yateguwe hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abana n’urubyiruko, kubatoza indangagaciro, kuzamura impano zabo, kubatoza imyitwarire myiza, gukunda ishuri no gukunda umurimo ndetse no kubarinda kujya mu ngeso mbi. 

Mu butumwa bwe atangiza iyi gahunda; Madamu KAYITARE Jacqueline yasabye abana n’urubyiruko kuzajya bitabira ku minsi yose yagenwe, gukurikirana neza amasomo n’ibiganiro bazahabwa ndetse no kuzagira uruhare mu mikino n’imyidagaduro hagamijwe kuvumbura no kuzamura impano zabo.

Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge, kurangwa n’ikinyabupfura, no kwirinda ababoshya bashaka kubajyana mu ngeso mbi zigamije kwangiza ahazaza habo.