SHYOGWE: HATANGIRIJWE KU MUGARAGARO GAHUNDA YO KUMURIKIRA ABATURAGE IMIHIGO BINYUJIJWE KU BYAPA BININI BYASHINZWE KU BIRO BY’IMIRENGE N’AKARERE

Kuwa 03 Ukuboza 2021 mu Murenge wa Shyogwe; hatangirijwe ku rwego rw’Akarere gahunda yo kumurikira abaturage uko imihigo y'Akarere igenda ishyirwa mu bikorwa binyujijwe ku byapa biriho imihigo byashinzwe ku Biro by'Imirenge yose ndetse no ku Karere.

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kumurika imihigo ku byapa binini

 

Iki gikorwa cyo gushinga ibyapa bigaragariza abaturage uko imihigo y’Akarere igenda ishyirwa mu bikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Akarere na CCOAIB ku nkunga ya GIZ hagamjwe kujya bereka abaturage nibura buri gihembwe aho imihigo y'Akarere igeze yeswa, bityo bakabasha gusobanuza impamvu umuhigo runaka utaragerwaho n'uruhare rwabo kugira ngo ugerweho vuba, kuko uruhare rw'umuturage mu mihigo ari inkingi y'iterambere rirambye.

 

Muri iki gikorwa kandi; abaturage babajijwe ibibazo bitandukanye bijyanye n'imihigo y'Akarere 2021-2022, abatsinze kurusha abandi bahabwa ibihembo.

 Abaturage bari kubazwa ibibazo bijyanye n'imihigo y'Akarere 2021-2022

 

Abaturage batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa, bavuze ko bari basanzwe bazi imihigo ariko bakayumva mu bitangazamakuru gusa, bityo ngo kuba bayibamanikiye ku byapa binini ahagendwa n’abantu benshi, bazajya bagenzura iyashyizwe mu bikorwa, bityo itaragenze neza bayinoze.

Abaturage bahagarariye abandi bari bitabiriye iki gikorwa

Mu butumwa yahaye abitabiriye; Umuyobozi w'Akarere Mme KAYITARE Jacqueline yabasabye ko imihigo begerejwe idakwiriye kuba amasigaracyicaro kuko yavanywe mu bitekerezo bitangiye ubwabo, bityo bakaba banakwiye gufata iya mbere mu kugira uruhare mu ishyirwamubikorwa ryayo kuko uruhare rw'abo ari inkingi y'iterambere rirambye.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, umuyobozi wa GIZ, ubuyobozi bwa CCOAIB n’abaturage bahagarariye abandi.

 

Yanditswe na:

UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)