MUHANGA: HIJIHIJWE UMUNSI W’ABANTU BAFITE UBUMUGA MU MIRENGE YOSE
Kuri uyu wa 03/12/2021, mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga, hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga wari ufite ufite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw'abantu bafite ubumuga mu miyoborere myiza idaheza, nyuma ya Covid19".
Ku rwego rw’Akarere, uyu munsi wijihirijwe mu Murenge wa Cyeza, aho bifatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y’Amajyepfo Bwana BUSABIZWA Parfait, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu KAYITARE Jacqueline, Abahagarariye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’Intara no ku Karere, inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga
Abantu batandukanye bafashe ijambo muri uyu munsi mukuru bibanze ku gushima Politiki ya Leta yita ku bantu bafite ubumuga bityo n'abanyarwanda benshi bakaba bumva ibibazo by'abafite ubumuga,amazina abatesha agaciro n'ihezwa bikaba byaracitse ndetse n'igenamigambi ku nzego zose zikaba zibazirikana.
Kuri uyu munsi hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga kandi, hanatanzwe inkoni zera zunganira abafite ubumuga bwo kutabona mu gihe bashaka kugira aho bajya.
Umuyobozi w’Akarere ashyikiriza inkoni yera umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yashimiye abafite ubumuga bo mu Karere ka Muhanga intera bamaze gutera mu kwiteza imbere, abasaba kudatera intambwe basubira inyuma, ndetse ahubwo bagakomeza kugira uruhare mu ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye.
AMWE MU MAFOTO AGARAGAZA ABAFITE UBUMUGA BITABIRIYE UMUNSI MUKURU
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)