SHYOGWE: UBWO HIBUKWAGA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 MURI EAR SHYOGWE HAGAWE ABAKIRISITU BISHE BAGENZI BABO

Ku itariki ya 7 Gicurasi, mu Murenge wa Shyogwe habereye  igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri EAR Diyosezi ya Shyogwe. Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Hon. Depite Barthelemy KALINIJABO, Hon. Depite UWIZEYE M.Therese, Umwepiskopi wa EAR-Shyogwe,  Umwepiskopi wa EAR Diyoseze ya Karongi, Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, IBUKA, Inzego z'umutekano, abapasiteri  n'abandi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Depite Barthelemy KALINIJABO yatangiye yihanganisha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko by’ umwihariko ababuriye ababo kuri Paruwasi ya EAR I Shyogwe.

Yagize ati:” Twahuriye hano tuje kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi, barimo ababyeyi bacu abavandimwe bacu, inshuti abo twasenganaga, n’ayandi masano atandukanye yaduhuzaga nk‘abanyarwanda bene wacu. Twaje rero kugirango tubibuke, tubunamire, kandi tunabasubize agaciro bambuwe n’ abicanyi babishe rubi. “

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite amateka atari aya hafi cyane, kuko umuzi wayo ukomoka ku ngengabitekerezo yo kubiba urwango mu banyarwanda bikozwe n’abakoroni  b’Ababirigi bakoronije u Rwanda.

Yakomeje avuga ko mu bihe twahuye kugira ngo twibuke inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi, uba ukwiye no kutubera umwanya wo kugaya abo bategetsi babi, abategetsi b’ ibigwali, abategetsi b’ abagome, abategetsi bishe abo bari bakwiye kurinda no kurengera, Abategetsi babi basenye igihugu, bagasenya Ubunyarwanda. Ni umwanya kandi wo kugaya n’abakristo bijanditse muri jenoside yakorewe Abatutsi, bagahitamo gutatira igihango bari bafitanye gishingiye ku kwemera Yesu Kristo we mutoza mukuru w’ urukundo, ariko bagatatira  n’igihango gikomeye cy’ Ubunyarwanda bwo sano muzi iduhuza. 

Yasoje ashimira ingabo zari iza RPF inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na Leta y’ubumwe yashyizeho gahunda y’Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Iki  gikorwa cyasojwe  no gushyira indabo ku mva iruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa EAR-Shyogwe.