SHYOGWE: WASAC YASHYIKIRIJE AMAZI MEZA ABAROKOTSE JENOSIDE
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyashyikirije amazi meza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batujwe mu Mudugudu wa Rubugurizo, Akagari ka Mbare mu Murenge wa Shyogwe.
Aya mazi yatashywe ku mugaragaro kuri uyu munsi kuwa 01 Nyakanga 2022, ni umuyoboro w'amazi wa Metero 500 n'amavomo rusange 2 yashyikirijwe iyo miryango n’abayituriye mu rwego rw’ibikorwa WASAC igenera abarokotse Jenoside mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi buri mwaka. WASAC kandi, yanishyuriye Mituweli abarokotse Jenoside batishoboye 80 muri uyu Murenge.
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Mme UMUHUMUZA Gisele yavuze ko kugeza amazi meza ku baturage ari inshingano za WASAC ariko kuyashyikiriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba biri muri gahunda ya buri mwaka WASAC yiyemeje.
Iki gikorwa, cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi.
Itsinda rya WASAC ryabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)