Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye abaturage n’amatsinda yitabira siporo rusange ngarukakwezi

Ku itariki ya 26 Mutarama 2025. Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage Bwana Gilbert MUGABO  ari kumwe n’abandi bayobozi banyuranye bifatanyije n'abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga muri Siporo Rusange ngarukakwezi. Abayitabiriye bahuriye kuri Stade ya Muhanga bakora imyitozo ngororamubiri inyuranye. 

Muri iyi siporo rusange kandi habaye amarushanwa  yateguwe n’Akarere yo gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abakuze, abagore n’abagabo ndetse hatangwa ibihembo birimo ibikombe n’imidari ku matsinda n’abantu ku giti cyabo bitabiriye siporo rusange  kurusha abandi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Siporo, Visi Meya yashimiye abaturage bitabira siporo ndetse abasaba gukomeza kuyigira umuco. Yavuze koi bi bihembo byatanzwe mu rwego rwo gushishikariza abaturage gukomeza kwitabira siporo kuko ari ingenzi mu buzma. Yavuze kandi ko Akarere kazakomeze gukora ibikorwa bitandukanye hagamijwe guteza imbere imikino n’imyidagaduro. Mu butumwa kandi yagejeje ku baturage, Visi Meya yabasabye gukomeza kwita ku isuku n’isukura n’izindi gahunda za Leta.