UBWO HIBUKWAGA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 KURI ADEPR-NYABISINDU, ABAROKOTSE BASHIMIWE KUBA BARAGIZE UBUTWARI BWO GUTANGA IMBABAZI KU BABICIYE

Ku itariki ya 12 Gicurasi, mu Murenge wa Nyamabuye habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri ADEPR Ururembo rwa Nyabisindu. Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Pasiteri Isaïe NDAYIZEYE, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga Bwana NSHIMIYIMANA Gilbert, abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Muhanga, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, abayobozi ba IBUKA mu Turere twa Muhanga na Ngororero, inzego z'umutekano, abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere n'abandi.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Bwana DUSHIMIMANA Fidèle, yagaragaje ko abarokotse Jenoside bagifite impungenge baterwa nuko hakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro, ndetse anasaba abazi aho iherereye gutanga amakuru.
Yagize ati “Abiciwe hano basagaga 500, ariko uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri 121. IBUKA ntizahwema gusaba abari bahari, bazi ahari iyo mibiri, ko bayigaragaza kugira ngo ababo babashyingure mu cyubahiro.”

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Pasiteri Isaïe NDAYIZEYE yatangiye yihanganisha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abashimira kuba baragize ubutwari bwo kubabarira ababiciye.  Yavuze ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside ndetse no kubasubiza agaciro bambuwe.

Yagize ati “Uyu ni umwanya wo kongera gusubiza amaso inyuma tukibaza ukuntu nk’abakozi b’Imana bari bafite inshingano yo kurinda abantu aritwe twagize uruhare mu kwambura abandi ubuzima bityo tukiga uko “twasenya ikibi ahubwo tukubaka icyiza.”

Yakanguriye Abapasiteri n’abandi bakora umurimo w’Imana kugira uruhare mu gufasha Abakirisitu gukomeza kwiyubaka no kuba umusemburo w’impinduka nziza. Yashimiye kandi Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside. 

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo gufasha abarokotse Jenoside, Itorero rya ADEPR ryoroje inka abantu batatu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994