Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare wibanze ku bikorwa byo kubakira abaturage batishoboye

Ku itariki ya 22 Gashyantare, hirya no hino midugudu yose habaye umuganda rusange usoza ukwezi kwa #Gashyantare 2025. 

Umuganda wibanze ku bikorwa byo kubamba amatafari no kubaka inzu z'abaturage batishoboye..

Ku rwego rw'Akarere, umuganda wabereye Mudugudu wa  Gifumba, Akagari ka  Gifumba mu Murenge wa  Nyamabuye witabirwa n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana Mugabo Gilbert, Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere, Abafatanyabikorwa b'Akarere, inzego z'umutekano n'abandi.

Nyuma y'umuganda rusange hakozwe amatora yo kuzuza inzego hasimburwa abayobozi batandukanye batowe ku rwego rw'Umudugudu batakiri mu nshingano. 

Mu butumwa Umuyobozi w'Akarere yagejeje ku baturage bitabiriye umuganda bwagarutse ku munsi mpuzamahanga Nyafurika wahariwe ku kuzirikana gahunda yo gufatira ifunguro ku Ishuri. Umuyobozi w’Akarere yasabye ababyeyi kujyana abana bose ku ishuri no gutanga uruhare rwabo rufasha abana gufatira ifunguro ku ishuri. Yabasabye kuzitabira ibirori by'Umunsi mpuzamahanga w'Umugore uzaba ku itariki ya 08 Werurwe no kuzirikana uruhare rw'umugore mu iterambere ry'Umuryango. Yakanguriye kandi abaturage kwita ku isuku n'umutekano birinda amakimbirane yo mu muryango,. Yakanguriye kandi abaturage kwita ku mikoreshereze y'ubutaka. Yashishikarije abaturage kwita ku murimo mu rwego rwo kwivana mu bukene mu buryo burambye. Abaturage kandi bamenyeshejwe ko hari gahunda ya Banki Nkuru y’Igihugu yo gufasha abaturage bafite ikibazo cy’imyenda ibanditseho mu kigo Gishinzwe Guherekanya imyenda