UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA MUTARAMA WIBANZE KU BIKORWA BYO GUTUNGANYA IMIHANDA
Ku itariki ya 31 Mutarama, mu Mirenge yose habaye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2026. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu KAYITESI Alice ari kumwe na n’abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere , Abafatanyabikorwa b'Akarere n'inzego z'umutekano bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Shyogwe mu muganda wo gutunganya umuhanda uhuza Utugari twa Ruli na Mbare ureshya na 6.6Km.
Muri uyu muganda; hatanzwe serivisi zo gufotora no gukosora imyirondoro muri gahunda ya y’Indangamuntu koranabuhanga ku bufatanye bw’Ikigo gishinzwe indangamuntu (NIDA) n’Akarere ka Muhanga, ndetse hanapimwa indwara zitandura ku bufatanye n’Ibitaro bya Kabgayi.
Nyuma y’umuganda; abaturage bahawe ubutumwa bujyanye no kwizihiza umunsi w'Intwari z'Igihugu, ubutumwa bukangurira abaturage gukora cyane bakiteza imbere bagamije kwigira; kwimakaza isuku n’isukura; Ubutumwa bwa Minisiteri y’Uburezi yo kuri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri (School feeding) n'ubutumwa bwa Minisiteri y’Ibidukikije bujyanye no kwizihiza icyumweru cy'ibishanga mu Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice yasabye abaturage kuzirikana ko imbaraga batijwe ngo umuhanda wabo ugendeke neza, badakwiye kuzipfusha ubusa ngo bategereze ko bazajya bafashwa na Leta gusa.
Yagize ati: Abaturage turabashimira ubwitabire bagaragaje, kuko byerekana uruhare rwabo mu kwishakamo ibisubizo, ariko tukanabasaba kwita kuri uyu muhanda kuko nibo bwa mbere ufatiye runini, ni byiza ko bakomeza gukurikirana ntiwongere kwangirika, cyangwa ngo bategereze ko ubuyobozi buzaza kuwubasanira n’ubwo natwe abayobozi bitadukuraho inshingano zo gufatanya nabo".