UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA WERURWE WIBANZE KU BIKORWA BYO GUSUKURA INZIBUTSO ZA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Ku itariki ya 29 Werurwe, hirya no hino Midugudu yose habaye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2025.
Umuganda wibanze ku bikorwa byo gusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku rwego rw'Akarere, umuganda wabereye mu Murenge wa Nyamabuye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi. Muri uyu muganda, Senateri Nyirasafari Esperance ari kumwe n'abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere, Inzego z'umutekano n’abandi bafatanyabikorwa bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gusukura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi no mu nkengero zaho.
Mu butumwa bwe, Senateri Nyirasafali Esperance yavuze ko gufata neza inzibutso ari inshingano ya buri Munyarwanda kugira ngo amateka atazasibangana. Yashimiye abitabiriye umuganda, abasaba gushyira hamwe no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, yabasabye kwirinda ibihuha bisebya u Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga, kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kuzitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abitabiriye umuganda kandi basabwe kuba hafi y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cyo kwibuka.
Senateri Nyirasafali Esperance kandi yagarutse ku rubyiruko. Yavuze ko umubare munini w’Abanyarwanda ari urubyiruko ndetse ko abenshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwatumiye urubyiruko mu muganda wo gusukura inzibutso za Jenoside no gukurikirana ibiganiro bijyanye n’amateka y’u Rwanda. Yibukije urubyiruko ko abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bari biganjemo urubyiruko. Akaba yarabasabye gusigasira ibyagezweho, gushyira hamwe no gukora ibikorwa byose biteza imbere imibereho myiza bashyira imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Abitabiriye umuganda kandi; basobanuriwe itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano na yo.