UMUNYAMABANGA WA LETA MURI MINALOC Mme INGABIRE ASSUMPTA YIFATANYIJE N’ABATURAGE BO MU MURENGE WA KIBANGU MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA GASHYANTARE 2023

Kuri uyu wa 25/02/2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu/ MINALOC Mme INGABIRE Assumpta yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Kibangu mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Gashyantare 2023.

Muri uyu muganda hacukuwe/hasibuwe imirwanyasuri hanaterwa ibiti mu Mudugudu wa Musarara/Akagari ka Gitega.

Uyu muganda wanakozwe no mu yindi Midugudu yose mu Karere ka Muhanga hibanzwe ku kubakira abaturage batishoboye amacumbi n'ubwiherero, hakorwa uturima tw'igikoni ndetse hanatunganywa imihanda y’imigenderano.

Nyuma y'umuganda, abaturage bahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta zitandukanye, zigamije kuzahura imibereho myiza yabo harimo no kubashishikariza kugira umuco w'isuku n'isukura aho batuye n;aho bakorera, gutegura indyo yuzuye ku bana bato , banakangurirwa kugira uturima tw’igikoni ndetse bahawe n'ubutumwa bujyanye no gutegura no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore kuwa 08 Werurwe 2023.

Mu butumwa bwe; Mme INGABIRE Assoumpta, yashimiye abaturage bitabiriye umuganda, abasaba kurangwa n'isuku ku mubiri n'aho batuye, kwirinda amakimbirane mu miryango, kujyana abana ku ishuri ndetse no gukomeza gukora ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya isuri.

Abitabiriye umuganda kandi, bapimwe indwara zitandura ndetse abana bahabwa indyo yuzuye.

 

Yanditswe na NDATEBA Valens/PRMCO