UMUNYAMABANGA WA LETA MURI MINIJUST AKABA N’IMBONI Y’AKARERE YAGIRIYE URUZINDUKO RW’IMINSI ITATU MU KARERE.

Ku itariki ya 07 Gashyantare 2024, Umuyobozi w'Akarere KAYITARE Jacqueline yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko akaba n'imboni y'Akarere ka Muhanga muri Guverinoma Madamu Nyirahabimana Solina. Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Minisitiri Nyirahabimana yagiranye inama n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abayobozi b'amashami ku rwego rw'Akarere n'inzego z'umutekano. Iyi nama ikaba yibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'Akarere y'umwaka wa 2023-2024

Nyuma yo kugaragarizwa ishusho rusange y’imihigo, Minisitiri yashimiye ubuyobozi bw’Akarere aho bageze bashyira mu bikorwa imihigo ya 2023-2024. Yasabye ubuyobozi bw’Akarere gukomeza kuba hafi y’abaturage by’umwihariko abasaba kwita ku rubyiruko kuko ari bo bayobozi b’u Rwanda rw’ejo. Nyuma y’inama, Minisitiri Nyirahabimana ari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere basuye imihanda ya Kaburimbo ifite uburebure bwa 6.9 km irimo kubakwa mu Mujyi wa Muhanga.

Umunsi wa kabiri n’uwa gatatu, Ministiri yasuye ibikorwa by’iterambere bitandukanye biri mu mihigo y’Akarere ndetse aganira n’abaturage. Mu Murenge wa Mushishiro, Minisitiri yasuye uruganda rw'amashanyarazi rwa Nyabarongo I rwubatswe muri 2014 rufite ubushobozi bwo gutanga umuriro ungana na 28MW. Umuriro ukomoka kuri uru rugomero ukaba ukoreshwa imbere mu Gihugu no mu bihugu bya #EAC

Minisitiri yasuye kandi ikigo cy'amashuri cya GS Matyazo areba uko abanyeshuri bafatira ifunguro ku ishuri. Abanyeshuri babwiye Minisitiri ko gufatira ifunguro ku ishuri byabafashisha gutuma bakurikira amasomo yabo neza ndetse bibaruhura n'urugendo bakoraga bajyaga gufata ifunguro mu rugo. Minisitiri yabashishikarije gukorera ku ntego no kwirinda kurangara kugira ngo bazagirire umuryango n'Igihugu akamaro.

Minisitiri yasuye kandi umuyoboro w'amazi wa Rwasare-Nyagasozi-Matyazo-Rukaragata aganira n'abaturage bahawe amazi. Abaturage bashimiye Leta y'ubumwe yasubije ibyifuzo byabo ikabagezaho amazi meza. Minisitiri yasabye abaturage bahawe amazi kubungabunga ibikorwarezo no kugira isuku.

Minisitiri Nyirahabimana Solina yasuye kandi ibigo by’amashuri bya GS St Etienne na TTC Muhanga. Muri ibigo Minisitiri yasobanuriwe ndetse yerekwaaho imirimo kubaka, kuvugura nokwagura inyubako z'ibi bigo by'amashuri igeze. Muri GS Etienne hubatswe ibyumba by’amashuri mu buryo bugeretse, ibikoni bijyanye n’igihe, inzu abanyeshuri bariramo ndetse havugururwa ibyumba by’amashuri.

Muri TTC Muhanga hubatswe ibyumba b’amashuri bishya, inzu zo kuraramo ku bakobwa n’abahungu na Laboratoire. Muri ibi bigo byombi kandi hubatswe ibyumba by’ikoranabuhanga (Smart classroom) ndetse n’inyubako z’ibiro by’ubuyobozi bw’ishuri.

Minisitiri Nyirahabimana Solina yashimye aho imirimo yo kubaka igeze ndetse avuga ko bitanga icyizere ko imirimo izarangira ku gihe cyagenwe. Mu gusoza uruzinduko rwe, Minisitiri yasuye ibikorwa by’Ubuhinzi mu mirenge ya Muhanga na Shyogwe. Mu Murenge wa Muhanga, Minisitiri yasuye ibikorwa umushinga CDAT ugamije guteza imbere ubuhinzi no kurengera ibidukikije.

Minisitiri yaganiriye n'abaturage bakora amaterasi y'indinganire. Aba baturage bagaragarije Minisitiri ko umushinga CDAT wahinduye imibereho yabo, bashobora kwigurira amatungo, kwishyura amafaranga y'ishuri, kwizigamira muri Ejo Heza n'ibindi.

Minisitiri yasabye aba baturage gukoresha neza amahirwe umushinga CDAT wabazaniye, gushora amafaranga bahembwa mu bikorwa bibyara inyungu no kudasesagura umusaruro babonye mu gihembwe cy'ihinga Season2024A Mu Murenge wa Shyogwe Minisitiri yasuye ibikorwa by'ubuhinzi bw'imbuto bukorwa na Eza Neza Company. Ni ubuhinzi bw'inkeri bukorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga (Green House). Umuyobozi w'uyu mushinga yavuze ko ku kwezi babona umusaruro ugera kuri toni ebyiri bakaba bafite isoko imbere no hanze y'Igihugu.