UMUNYAMABANGA WA LETA MURI MINISITERI Y’UBUTABERA YITABIRIYE IGIKORWA CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 KU RWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA KIYUMBA.
Ku itariki ya 15 Mata 2024 ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiyumba habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri uwo munsi kandii hashyinguwe mu cyubahiro Mukagihana Patricie wazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko akaba n’imboni y’Akarere ka Muhanga Madamu Solina Nyirahabimana, Abadepite, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Abajyanama mu nama njyanama y’Akarere, Komite Nyobozi y’Akarere, Nyiricyubahiro Mgr Smaragde Mbonyintege Umwepiskopi wa Diocese ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Abayobozi ba IBUKA, inzego z’umutekano n’abandi.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitare Jacqueline yabanje gushimira abaturage batanze amakuru kugira ngo Mukagihana Patricie wazize Jenoside yakorewe Abatutsi aboneke kandi ashyingurwe mu cyubahiro. Yavuze ko Abatutsi twibuka kuri iyi tariki bishwe mu gihe bari bahungiye kuri Komini Nyabikenke bizeye kuhakirira. Yagaye abayobozi n’abashinzwe umutekano bishe abo bari bashinzwe. Yavuze ko Abatutsi biciwe i Nyabikenke bose bataraboneka yongera gusaba abaturage bafite amakuru kuyatanga kugirango na bo bashyingurwe mu cyubahiro. Yashimiye Ubuyobozi bw' Igihugu budahwema kwita ku mibereho y'abacitse ku icumu mu nkingi zose z' ubuzima ndetse ashima n’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zitanze zigahagarika Jenoside zikarokora Abatutsi. Hashimiwe kandi abacitse ku icumu baharaniye kubaho nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo ndetse no kuba bakomeje gutanga umusaruro mu iterambere ry’Igihugu.

Mu buhamya bwatanzwe na Ingabire Francoise warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuzemo mu 1994 ubwo Abatutsi bahigwaga ngo bicwe. Yavuze ko nubwo yagize amahirwe yo kurokoka,atarabasha kubona abo mu muryango we bishwe ngo abashyingure mu cyubahiro. Yashimiye Inkotanyi zabarokoye ndetse na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yafashije abarokotse Jenoside kwiyubaka ikabarinda guheranwa n’agahinda.

Mu butumwa bw’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Madamu Solina Nyirahabimana yabanje kwihanganisha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anababwira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yagize ati:”Kwibuka ni umwanya wo kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.Kwibuka ni umwanya kandi wo gukomeza no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994” “Kwibuka ni umwanya wo gushimira Ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside, kuko iyo zitaza umugambi wo kumaraho Abatutsi wari kugerwaho.
Yavuze ko igihugu cyacu gifite ishema dukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.” Ati ”Twiyemeje gukumira icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside no kurandura ingengabitekerezo yayo.

Yasoje ubutumwa bwe asaba abantu bose bafite amakuru y’ahari abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi batarashyingurwa kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiye ndetse yihanganisha n’abo mu muryango wa Mukagihana Patricie washyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso.