Umurenge wa Nyabinoni wahawe igihembo cyo kuba warabaye uwa kabiri ku rwego rw’Igihugu mu gutanga serivisi z’irangamimerere
Kuwa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madamu Marie Solange Kayisire ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni mu birori byo kwizihiza umunsi Nyafurika w'irangamimerere no gutangiza icyumweru cyahariwe Irangamimerere.
Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana BIZIMANA Eric, inzego z'umutekano n'abandi bayobozi banyuranye.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iravuga ngo:"Ikoranabuhanga mu irangamimerere ridaheza, umusingi w’iterambere rirambye”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’abaturage, Bizimana Eric avuga ko kugira ngo bagere kuri uwo mwanya kandi Nyabinoni ari Umurenge w’icyaro, dore ko kugerayo uvuye mu Mujyi wa Muhanga bisaba nibura gukora ibirometero bisaga 50, yavuze ko byatewe no kwitanga k’umukozi ushinzwe irangamimerere.
Visi Meya BIZIMANA avuga ko kwegera abaturage byatumye bitabira gukemura ibibazo by’irangamimerere birimo kwandika abana, kwandukura abapfuye, no gukosoza amazina asanzwe yanditse nabi mu ikoranabuhanga, bityo ibibazo byinshi byari bihari birakemuka.
Mu ijambo yagejeje ku baturage bitabiriye ibi birori, Minisitiri Marie Solange Kayisire yashimiye Umurenge wa Nyabinoni waje ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’Igihugu mu gutanga serivisi z’irangamimerere ndetse ashimira n’Akarere ka Muhanga kaje ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu. Yashimiye kandi Umurenge wa Nyabinoni washyizeho Intore mu ikoranabunga zifasha abaturage gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda ya byikorere mu rwego rwo kwihutisha serivisi z’irangamimere.
Minisitiri yabwiye abaturage ko irangamimerere rifasha igihugu gukora igenamigambi rinoze. Yasabye abaturage gukomeza kwandikisha abana bavutse no kwandukuza abitabye Imana, ndetse asaba imiryango ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko kwihutira gusezerana kugira ngo bafatanye gukomeza guteza imbere urugo rwabo ariko bisunze amategeko.
Muri ibi birori Minisitiri Marie Solange Kayisire yashyikirije ishimwe Umurenge wa Nyabinoni wabaye uwa mbere ku rwego rw’Akarere n’uwa Kabiri ku rwego rw’Igihugu mu gutanga serivisi z’irangamimerere.