UMURENGE WA NYAMABUYE WEGUKANYE IGIKOMBE CY’INDASHYIKIRWA MU KWESA IMIHIGO Y’URUGERERO
Ku itariki ya 28 Gashyantare mu Mirenge yose habereye igikorwa cyo gusoza urugerero rw’Inkomezabigwi, Icyiciro cya 12. Ku rwego rw’Akarere, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyamabuye cyitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi batandukanye.

Intore zasoje urugerero zagaragaje ko zakoze ibikorwa by’amaboko bitandukanye bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zinyuranye zigenewe kuzamura ubukungu n’imibereho yabo. Bimwe mu bikorwa bakoze birimo kubaka no gusana amazu y'imiryango itishoboye, kurwanya imirire mibi, kubaka imirima y’imboga, gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zirimo Ejo Heza, gahunda y'ubwisungane mu kwivuza, kwita ku isuku n'izindi. Bashishikarije kandi urubyiruko kwirinda ibyangiza ubuzima bwabo harimo ubusinzi, ibiyobyabwenge n'inda zitateguwe ziterwa abangavu. Izi ntore kandi zahawe ibiganiro ku mateka y'u Rwanda no ku zindi gahunda za Leta zitandukanye.

Mu butumwa bwe; Umuyobozi w’Akarere yabashimiye ibikorwa bakoze, abibutsa igihango bafitanye n’Igihugu ndetse abasaba gukomeza kuba umusemburo w’impinduka aho batuye no kuguma ku ruhembe mu guteza imbere Igihugu no gusigasira ibyagezweho.
Mu gusoza urugerero, Umurenge wa Nyamabuye washyikirijwe igikombe n'icyemezo cy'ishimwe kuko wahize iyindi mu kwesa imihigo y'urugerero ku rwego rw’Akarere