UMURENGE WA SHYOGWE WEGUKANYE IGIKOMBE CY’AMARUSHANWA YO KWIBOHORA28
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Shyogwe ni yo yegukanye igikombe kijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo Kwibuhora, nyuma yo gutsinda Umurenge wa Nyamabuye ibitego bitatu ku busa (3-0) mu mukino wabereye kuri Stade Muhanga kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022.
Ni umukino amakipe yombi yahuriyeho nyuma yo gukina imikino y’amajonjora yahereye mu Tugari twose tugize Akarere ka Muhanga
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gilbert Mugabo, avuga ko mu rwego rwo kwitegura kwizihiza ku nshuro ya 28 u Rwanda rwibohoye, byabaye ngombwa ko bashyiraho imikino kuko iyo abantu baharanira gutsinda bigera no mu mitekerereze yabo.
Yanavuze ko mu bindi bikorwa by’imyidagaduro biri gukorwa mu rwego rwo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 28 mu Karere ka Muhanga, harimo imyidagaduro iri gukorerwa mu Mujyi wa Muhanga muri Car Free zone iherereye imbere ya gare ya Muhanga.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)
ANDI MAFOTO AGARAGAZA UYU MUKINO WA NYUMA