UMUYOBOZI W’AKARERE ARASHIMA UMUSANZU UTANGWA N’ABIZE MURI KAMINUZA GATOLIKA YA KABGAYI.
Ku itariki ya 12 Ukuboza 2023 kuri Stade ya Muhanga habereye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 546 barangije mu mashami atandukanye muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK). Ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline, Nyiricyubahiro Umwepiskopi wa Diocese ya Kabgayi Balthazar NTIVUGURUZWA, Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umwepiskopi wa Diocese ya Kabgayi ucyuye igihe, intumwa ya Minisiteri y’uburezi, abarimu, inzego z’umutekano, n’abandi bayobozi batandukanye. Ni umuhango kandi witabiriwe n’inshuti n’abavandimwe b’abanyeshuri bahawe impamyabumenyi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Nyiricyubahiro Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa yavuze ko yishimira umusanzu abanyeshuri barangije muri ICK batanga ku isoko ry’umurimo. Yavuze ko afite ingero z’abanyeshuri bagenda bagiye kwimenyereza umwuga mu bigo by’imari bikarangira ibyo bigo bibagumanye bikabaha akazi. Yatanze kandi urugero ku banyeshri barangije mu itangazamakuru, aho yavuze ko akunze kureba amakuru kuri Televisiyo agasanga uyavuga yarize muri ICK ndetse n’uwagiye gutara amakuru ukumva na we ari ho yize. Ashingiye kuri izi ngero yasabye abahawe impamyabushobozi gutera ikirenge mu cya bagenzi babo, bagakoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere Igihugu, bihatira guhanga imirimo no kubyaza umusaruro ibyo bafite Imana yabaye nk’impano.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yashimiye Diocese ya Kabgayi ku ruhare igira mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Muhanga. By’umwihariko yashimiye ICK ku kuba itanga uburezi bufite ireme.
Yashimiye kandi Diocese ya Kabgayi kuba igiye gutangiza ishami ry’abaforomo n’ababyaza, agaragaza ko iri shami rije ari igisubizo kidasanzwe kuri Sosiyete. Yasabye abahawe impamyabumenyi gusigasira ubumenyi bahawe no gusakaza ubwo bumenyi mu rwego guteza imbere igihugu cyabo. Mu gusoza, Meya yavuze ko Akarere kazakomeza gufatanya na Diocese ya Kabgayi mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme.