UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUHANGA YIFATANYIJE N’ABAKRISTO B’ITORERO RYA ADEPR MU GIKORWA CYO GUTANGIZA ICYUMWERU CYAHARIWE UMURYANGO.
Ku itariki ya 01 Ukwakira 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu KAYITARE Jacqueline yifatanyije n’ubuyobozi n’Abakristo b’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR mu muhango wo gutangiza icyumweru ngarukamwaka cyahariwe umuryango. Iki cyumweru ngarukamwaka cyahawe insanganyamatsiko igira iti:“Ubumwe bw’umuryango ishingiro ry’iterambere ryuzuye”
Umuhango wo gutangiza iki cyumweru cy'umuryango mu itorero rya Pentekote witabiriwe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda Pasiteri Isaie NDAYIZEYE, Umuyobozi Mukuru w'Itorero wungirije wa ADEPR, abayobozi n'indembo zitandukanye, inzego z'umutekano n'abandi.
Iki cyumweru kikaba cyatangirijwe ku rwego rw'Igihugu mu Rurembo rwa NYABISINDU, Paruwasi ya Nyabisindu mu Karere ka Muhanga.
Atangiza iki cyumweru, Umushumba Mukuru w'Itorero ADEPR yagaragaje ko umuryango ari wo shingiro ry'Igihugu ndetse n'Itorero.
Pasiteri Ndayizeye ati:"Twashyizeho iki cyumweru kugira ngo tuzavanemo ingamba zizadufasha gukomeza kubaka umuryango mwiza, umuryango uzira amakimbirane, umuryango wuje ubumwe"
Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ikigamijwe mu cyumweru ari ukubaka itorero rishingiye ku muryango ufite ubumwe, umuryango ufite urukundo, umuryango ubanye neza n'abaturanyi.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere KAYITARE Jacqueline yashimiye Itorero rya ADEPR ryemeye ko abantu bicara bakaganira ku muryango. Yibukije ko kuba mu itorero bitadushyira hanze y’imyitwarire idahwitse yakonona umuryango kuri bamwe kandi bari mu itorero. Yashimiye Imana yaremye umuryango, avuga ko nubwo uyu munsi umuryango ufite ibibazo ariko uwo muryango uhari. Yibukije abemera Imana ko ubwo Imana yaremaga umuryango buri wese mu bawugize yamuhaye inshingano mu muryango ndetse imuha n'inshingano ku baturanyi be.
Yasabye abagize umuryango gusubiza amaso inyuma bakibuka inshingano. Umuyobozi w'Akarere yagaragaje ko mu rwego kubungabunga umuryango hashyizweho itegeko ry'umuryango rigena uburenganzira n'inshingano ku bawugize.
Yasabye abitabiriye uyu muhango gutsinda amarangamutima yo kwikunda no kwiyerekezaho buri wese akagira uruhare mu gusigasira umuryango.
Yasoje ashimira itorero rya ADEPR avuga ko bazakomeza gufatanya mu rwego rwo gufasha imiryango.
Mu gutangiza iki cyumweru, Umuyobozi wa ADEPR yashyikirije umuyobozi w'Akarere umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bage