UMUYOBOZI W’AKARERE KAYITARE JACQUELINE YAFUNGUYE KU MUGARAGARO IMURIKABIKORWA RY’ABAGIZE IHURIRO RY’ABAFATANYABIKORWA (JADF) BAKORERA MU KARERE KA MUHANGA.

Kuri uyu wa 16 Gicurasi 2023, Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ari kumwe na Perezida w’Abagize Ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Muhanga (JADF Muhanga) bafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa (Open Day) ry’iminsi 4 ryabereye mu Mujyi wa Muhanga  kuva ku wa 16 Gicurasi 2023 kugeza ku wa 19 Gicurasi 2023 ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rwanjye nawe, umusingi w'iterambere rirambye".

Iki gikorwa cy’imurikabikorwa cyitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye bagaragara mu nkingi eshatu za gahunda ya Guverinoma ari zo “Imiyoborere myiza, Ubukungu n'iterambere ndetse n’Imibereho myiza’’

Zimwe muri serivisi zatangirwaga muri iri murikabikorwa harimo kugaragaza serivisi batanga no kuzisobanurira abakiliya babagana, serivisi z’ubuvuzi bw’amaso, kuringaniza urubyaro, gupima indwara zitandura ndetse no kugurisha umusaruro wagezweho n’abafatanyabikorwa.

Munyakazi cyprien ni umwe mu baturage bitabirye iki gikorwa cy’imurikabikorwa; avuga ko yacyishimiye cyane kuko byamufashije kubona serivisi ijyanye no kwipimisha amaso dore ko avuga ko yakekaga ko ayarwaye ariko nyuma yo kwipimisha agasanga nta ndwara y’amaso afite kandi akanagirwa inama zizamufasha kurushaho kurinda amaso ye uburwayi, akomeza avuga ko ibikorwa nk’ibi ari ingirakamaro kandi ko byakagombye kuba nibura inshuro 2 mu mwaka kuko ngo iminsi 4 bageneye iki gikorwa ari mike cyane.  Asaba kandi ko ubutaha byazaba byiza kurushaho hongewemo servisi zo kwifotoza ku bantu bakeneye indangamuntu ndetse na serivisi z’ubutaka.

Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline afungura iri murikabikorwa ku mugaragro yashimiye abafatanyabikorwa ku bwitabire bushimishije ndetse n’uruhare rwabo mu iterambere ryihuse ry’Akarere, n’iry’Igihugu muri rusange kuko ibyo bakora bifasha mu isanamitima, gahunda y’umwana ukunzwe, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’umuryango utuje. Yanabashimiye kandi uruhare rwabo muri ziriya nkingi 3 zavuzwe haruguru ndetse anabizeza gukomeza gutahiriza umugozi umwe, ariko anabashishikariza gukorera mu Mirenge yose cyane cyane hibandwa no mu bice bigize Imirenge y'icyaro naho hagatera imbere.

Perezida wa JADF/Muhanga yashimiye ubuyobozi bw’Akarere budahwema kuba hafi abafatanyabikorwa ndetse abwizeza ko bazakomeza kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere rigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, yanijeje kandi inzego zinyuranye ubufatanye cyane ko ubufatanye bwa buri wese ari bwo buzatuma tugera ku iterambere rirambye. Yanditswe na

NDATEBA Valens

PRMCO