UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU YASOJE URUGERERO RW’ INKOMEZABIGWI, ICYICIRO CYA 11/2023

Ku itariki ya 18 Ukuboza 2023, Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bwana BIZIMANA Eric yifatanyije n'abandi bayobozi mu birori byo gusoza Urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 11. Ku rwego rw'Akarere ibirori byabereye mu Murenge wa Nyamabuye.

Mu gusoza uru rugerero, abatoza b’intore bagaragaje ibikorwa by’ingenzi byakozwe mu gihe cy’amezi atatu. Muri ibyo bikorwa harimo: Kurwanya isuri, Gutunganya imihanda, kubakira abatishoboye, gucukura ingarani, ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere no kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu. Izi ntore kandi zahawe ibiganiro bitandukanye ku mateka no ku cyerekezo cy’Igihugu ndetse bahabwa n’imyitozo ngororamubiri.

Mu gihe cy'amezi 3 izi ntore zimaze ku rugerero, Visi Meya yabashimiye ibikorwa bitandukanye bakoze bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage nko kubakira abatishoboye n'ibindi. Visi Meya yabwiye abasoje urugerero ati:”Amezi atatu mumaze akwiriye kuba umusingi ukomeye w'ubuzima bwanyu, mugaharanira ko ejo hanyu hazaba heza.Namwe nimugende mube abatoza mu midugudu no mu tugari mutuyemo”. Yakomeje agira ati:” Igihugu cyanyu cyabahaye amahirwe nimuharanire kuyabyaza umusaruro, muharanire kandi kurinda ibyagezweho ariko by’umwihariko mubanze mwirinde mwebwe ubwanyu, mwirinde ubusinzi kandi mwumve inama nziza mugirwa”.

Yasabye izi Intore gukomeza kurangwa n'indangagaciro z'umuco Nyarwanda, kwirinda ibiyobyabwenge n'inda zitateguwe ziterwa abangavu. Yabashishikarije kandi kwitabira gahunda ya Ejo Heza, gukunda umurimo, kwishyira hamwe no gukorana n'ibigo by'imari mu rwego rwo kwiteza imbere. Visi Meya yashimiye kandi abatoza b'Intore bagize uruhare mu kwigisha Intore zitabiriye Urugerero.