UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE INDAHIRO Z’ABAHESHA B’INKIKO BATARI AB’UMWUGA NA NOTERI UMWE

Abiherewe ububasha na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline yakiriye indahiro z’Abahesha b’Inkiko bane batari ab’umwuga na Noteri wa Leta.

Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga barahiye ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Bwana NDAYISENGA Placide; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Bwana BYICAZA Rubonera Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange UWIMANA Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Matyazo, mu Murenge wa Mushishiro Bwana  NTEZIMANA Jean d’Amour n’Umukozi ushinzwe Irangamimerere na notariya mu Murenge wa Mushishiro ISHIMWE Uwimpuhwe Jean Jules.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitare Jacqueline  yibukije abarahiye inshingano zabo, abasaba kuba inyangamugayo, gukoresha ukuri, kwegera abaturage no kubatega amatwi, kubaha serivisi nziza kandi ku gihe, kudakoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite no kuba Abajyanama beza b'amategeko mu Mirenge bakoreramo.