UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABANYESHURI GUKURIKIZA INAMA NZIZA BAGIRWA N’ABABYEYI
Ku itariki ya 11 Ukuboza 2024, Umuyobozi w’Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline ari kumwe n’inzego z’umutekano basuye Ishuri ry'abakobwa ryitiriwe Hamdan Bun Rashid riherereye mu Murenge wa Nyamabuye. Mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri n’abakozi b’iki kigo, Umuyobozi w’Akarere yasabye abanyeshuri gukurikiza inama nziza bagirwa n’abarezi, gushyira hamwe, gukundana no kugirana inama. Umuyobozi w’Akarere yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yibutsa aba banyeshuri ko bafite umukoro wo kurinda ibyiza byagezweho. Yabasabye kwirinda uwo ari we wese wabajyana mu mu ngeso mbi n’ibindi bishobora kubatandukanya. Yabibukije ko bari mu gihugu kibakunda kandi kibitayeho. Yabashishikarije gukora cyane,gushyira hamwe, kujya inama, kurangwa n’ubunyangamugayo, kwirinda ingeso mbi no gukoresha neza ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga.
Yasoje asaba abanyeshuri kuzitwara neza mu biruhuko ndetse ashimira Ubuyobozi n’abarezi b’iki kigo ku burere bwiza baha abanyeshuri.