UMUYOBOZI W’AKARERE YATANGIYE URUZINDUKO RW’IMINSI 2 MU MURENGE WA NYABINONI
Guhera uyu munsi kuwa 1 Nzeri 2021, Umuyobozi w’Akarere yatangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Murenge wa Nyabinoni, mu rwego rwo gukomeza kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo.
Umuyobozi w'Akarere Madamu KAYITARE Jacqueline aganiriza abayobozi n’abaturage
Kuri uyu munsi wa mbere w’uruzinduko; Umuyobozi w’Akarere yagiranye ikiganiro n’abakozi b’Umurenge n’Utugari ndetse n’abayobozi b’Amadini, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Umurenge ndetse n’abaturage bahagarariye abanda, bamugezaho ibyifuzo n’ibibazo bitandukanye.
Mu bibazo bitandukanye byagarutsweho cyane bikeneye ubuvugizi, harimo no gukorerwa ubuvugizi abaturage batarishyurwa na REG ahacishijwe amashanyarazi bakishyurwa, kububakira ishuri ry’imyuga rikabafasha kuva mu bwigunge, gukorerwa umuhanda ugera ku Murenge mu rwego rwo kugabanya impanuka za hato na hato.
Abaturage basabye kandi kubakirwa isoko kugira ngo ajye babona aho bacururiza umusaruro wabo ndetse no gusanirwa ikiraro kibahuza n’Akarere ka Ngororero cyangijwe n’ibiza kugira ngo biborohereze ubuhahirane.
Mu butumwa bwe; Umuyobozi w’Akarere yashimye uko Umurenge ukomeje kwiteza imbere, abizeza ko ibibazo n’ibyifuzo bamugejejeho bigiye gukurikiranwa, bigashakirwa umuti ku buryo bwihuse mu rwego rwo gukomeza guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo; Umuyobozi w’Akarere azasura ibikorwaremezo bitandukanye ndetse akanaganira n'abaturage bahagarariye abandi mu Tugari twa Muvumba na Masangano.
Yanditswe na:
UWINGABIRE Dieudonné (Ag.PRO)