UMUYOBOZI W’AKARERE YAYOBOYE INAMA Y’INTEKO RUSANGE Y’URUBYIRUKO
Ku itariki ya 05 Kamena 2024, Umuyobozi w’Akarere KAYITARE Jacqueline yayoboye inama y’inteko rusange y’urubyiruko. Iyi nama kandi yitabiriwe n’intumwa yaturutse muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa #Muhanga, Ruhango , Kamonyi na Nyanza, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana Gilbert MUGABO, inzego z’umutekano n’abandi.
Insanganyamatsiko y’iyi nteko rusange yagiraga iti:”Imyaka30:Urubyiruko mu gusigasira ubumwe n’iterambere ry’Igihugu cyacu”.Inteko rusange yabanjirijwe no kumurika bimwe mu bikorwa by’urubyiruko birimo ubudozi, ubugeni n’ibindi. Abagize Muri iyi nteko rusange, Inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere bagaragaje ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2023-2024 bikubiye mu mihigo 30, bimwe muri ibyo bikorwa byagaragajwe harimo amatsinda yo kwizigama 347 yashinzwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse bakaba baranatanze amahugurwa ku rubyiruko. Urubyiruko rwateye ibiti by’imbuto ziribwa bingana na 4600 na 4550 bivangwa n’imyaka biciye mu miganda yihariye y’urubyiruko. Bagaragaje kandi ko Urubyiruko 102 rwitabira gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi bw’Umwuga burimo ubworozi bw’inkoko n’ingurube, n’ubuhinzi bw’imboga muri green house. Hakozwe ibikorwa byo kubakira abatishoboye, kurwanya isuri n’ibindi bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage hasanwe inzu 12, hashijijwe ikibanza 17, hacukuwe ingarane 1,245 , hubatswe hanavugururwa imirima y’igikoni 7018, hubatswe ndetse havugururwa ubwiherero 255.
Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no guhangana n’ibura ry’akazi hashinzwe itsinda ricuranga rikanaririmba, ndetse n’ababyina imbyino zigezweho n’itorero ribyina gakondo.
Mu butumwa bwe Umuyobozi w’Akarere yabwiye urubyiruko ko ejo hazaza h’u Rwanda hashingiye ko icyizere Igihugu gifitiye urubyiruko. Yavuze ko urubyiruko rwashyiriweho amahirwe yihariye kugira ngo icyizere igihugu kibafitemo kigire icyo cyubakiraho. Umuyobozi w’Akarere yasabye urubyiruko kuva mu cyiciro cy’abatekererezwa ahubwo bakajya mu cyiciro cy’abatekerereza abandi. Yasoje ubutumwa bwe akangurira urubyiruko kwitabira umurimo, kwemera kuba imbaraga z’Igihugu no kwirinda ingeso mbi. Yabakanguriye kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.