UMUYOBOZI W’ISHAMI RY’UMURYANGO W’ABIBUMBYE RYITA KU ITERAMBERE MU RWANDA YASUYE AKARERE
Ku itariki ya 30 Nyakanga 2024, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza Bwana Mugabo Gilbert yakiriye Madamu Fatmata Sesay, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda. Uyu Muyobozi yari kumwe n’itsinda ry’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) n’impuguke z’abakozi b’umushinga wita ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (” Bulding Community Resilience and transforming Livelihoods through Systems-based Adaptation and Integrated Resource Management in Rwanda's Southern Province”).
Aba bayobozi bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere aho bunguranye ibitekerezo ku nyigo y’umushinga ugamije guhindura imibereho y’abaturage binyuze mu kurwanya imihindagurikire y'ikirere no kubungabunga ibidukikije. Bavuze ko uruzinduko rwabo rugamije gukusanya ibitekerezo bizafasha mu gushyira mu bikorwa umushinga kugira ngo uzabashe kugera ku ntego zawo. Bagaragaje kandi ko mu gihe inyigo izaba imaze kurangira umushinga uzakorera mu turere dutandatu tw’Intara y’Amajyepfo.
Nyuma y’inama bagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere, abayobozi basuye amwe mu makoperative akora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Mu Murenge wa Nyamabuye basuye abahinzi ba Koperative IABEM Makera baganira n’abayobozi b’iyi Koperative ku bikorwa by’ubuhinzi bakora burimo ubuhinzi bw’Ibigori n’imbuto by’umwihariko abayobozi b’iyi Koperative bagaragaje ko bafite uruganda rutunganya akawunga. Bagaragaje kandi zimwe mu mbogamizi baterwa n’imihindagurikire y’ikirere zituma rimwe na rimwe batabona umusaruro wari uteganyijwe. Mu Murenge wa Nyamabuye kandi basuye abanyamuryango ba Koperative ihinga imbuto mu gishanga cya gifumba. Abagize iyi koperative bakaba baragaraje bimwe mu bikorwa bakora bijyanye n’ubuhinzi bw’imbuto ndetse bagaragaza ko bafite n’uruganda wine n’imitobe (Jus) y’ubwoko butandukanye mu mbuto bakura mu buhinzi bakora. Nka bagenzi babo bo muri IABEM Makera, bagaragaje ko bakeneye ko igishanga cyatunganywa kuko kugira ngo bajye babona umusaruro uhagije. Aba bayobozi basoje uruzinduko rwabo basura urugomero rwa Rugeramigozi ya mbere rutanga amazi akoreshwa mu buhinzi.
Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abaturage ku bitekerezo babahaye, avuga ko bagiye kubishyira hamwe kugira bizabafashe mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga uzafasha guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe.